13/01/2021
"IBYO UTARI U*I BIBABAJE.
Naganiriye n'umupadiri i Butare: arambwira ngo abaislam twese tuzarimbuka kubera ko tutizera umusaraba nk'ingirakamaro mubuzima bwacu.
Ndangije kumwumva neza, namubajije ikibazo giteye gutya.
'Nonese Padiri, umuntu azajya mw'ijuru kubera umusaraba?'
Padiri ati, 'yego, 100%'
Ndamubaza, 'Nonese uramutse urebye kugasozi hariho imisaraba, wahita wumva ko hariho iki?'
Padiri ati, 'Birumvikana ko haba hari irimbi'.
Ndongera ndamubaza nti, 'Nonese Padiri, ugeze kuri ya misaraba, wakwumva ko munsi yayo harimo iki?'
Padiri ati, 'Ntagushidikanya, haba harimo abapfu'.
Mpita mubaza ngo, 'Nonese Padiri, iyo ufashe umusaraba ukawushyira hejuru ya kiliziya cyangwa urusengero, ubwo abari munsi yawo bo twabita iki?'
Padiri yahise agenda atanasezeye!!!"
IYI NI POST MBONYE AHANTU, DORE UKO MUSUBIJE. N'UNDI WESE UFITE UYI MYUMVIRE YUMVIREHO.

Biratangaje! Ntabwo nzi niba iyi nkuru ari impamo cyangwa ari impimbano. Kuba yarabyise umusaraba, njyewe ndikwumva byenda gusa n'ukuri, gusa si ukuri kwuzuye.
Umusaraba akenshi tuwukoresha twibuka urupfu rwa Yesu. Gusa nambere ye, n'abandi baricwaga bamanitswe ku musaraba, abandi bagaterwa amabuye. Icyo ntazi ni icyo bakurikizaga ngo uhabwe igihano cy'urupfu runaka.
Rero, si umusaraba nyirizina ukwiye kwigishwa, ahubwo ni urupfu rwa Yesu rufite akamaro, kuko ariho dukirizwa.
Gusa, iyo aba yarasomye Bibiliya neza, yakabaye yari defanze muburyo bwe. Uwizera Kristo by'ukuri yizera ko yapfanye na Yesu ku Musaraba, ubu umukristo akaba atakiriho, ahubwo ari Kristo uri muri we.
Nkuko wamubajije, ubwo niba umusaraba uri kurusengero, ubwo abarimo wavuga ko ari iki? Reka Pawulo agusubize:
Gal 2:16-20
[16]nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n'amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko.
[17]Ariko se nidushaka gutsindishirizwa na Kristo, tugasanga ko twebwe ubwacu turi abanyabyaha, ibyo byatuma Kristo avugwa ko ari umugabura w'ibyaha? Ntibikabeho!
[18]Kuko niba nongera kūbaka ibyo nashenye, mba nihinduye umunyabyaha.
[19]Amategeko yanteye gupfa ku mategeko ngo mbeho ku Mana.
[20]Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira.
1 Kor 1:18
[18]Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z'Imana,