14/04/2015
Uwavuwe kanseri y’ibere agomba kwisuzumisha kenshi
Kanseri y’ibere, ni ubwoko bwa kanseri yibasiye abagore. Buri mwaka mu Bufaransa, abagore barenga ibihumbi 51 baba baragaragayeho iyi ndwara. Naho ku bapfa, byagaragaye ko ibihumbi 11 bapfa bazize kanseri y’ibere buri mwaka.
Nk’uko Dr Christian Jamin yatangarije urubuga rwa interineti destinationsante, ngo ibibyimba by’ibere biba nta bushobozi bifite cyane bwo kwanduza ibindi bice by’umubiri.
Gusa ngo ibyo bibyimba bigomba gukurikiranwa umunsi ku wundi niyo byaba biri mu nzira yo gukira.
Uku gukurikiranwa, ngo kugomba gukorwa umurwayi ajya kureba muganga we cyane, agasuzumwa hakoreshejwe kumubaza ibibazo by’uko amerewe, ndetse no kumukorera igenzura ku mubiri.
Nk’uko akomeza abitangaza, ngo mu myaka ibiri ya mbere, umurwayi agomba kujya kwa muganga we inshuro 3 kugeza kuri 4 mu kwezi, kugeza mu myaka itanu.
Nyuma y’aho, kubonana na muganga inshuro 1 mu mwaka biba bihagije. Ibaza rya muganga riba rigamije kureba ko nta bimenyetso bigaragaza igaruka ry’iyi ndwara.
Ibimenyetso bidasanzwe byatuma ubifite yihutira kugera kwa muganga, harimo nko kugira umunaniro udasobanutse, guta ibiro kandi udafata ibiryo binanura, kugira uburibwe mu magufwa, guhumeka nabi, kubabara mu gatuza cyangwa se na none gucira amaraso, kudashaka kurya, kugira iseseme, kuribwa umutwe buri munsi, kugira isereri, ndetse no kugira ibibazo by’amaso.
Ariko ngo kubona ibi bimenyetso, ntibihita bisobanura ko ari kanseri iriho kwirema. Ngo bishobora kuba bikomoka ku zindi ndwara nk’ibicurane cyangwa inkorora isanzwe. Ariko niba bidashize mu minsi mike, hari igihe byaba bifitanye isano na kanseri, akaba ari yo mpamvu ubifite yakwihutira kujya kwa muganga.